IGIKORWA CYO GUTANGA IMBABURA  ZIRONDEREZA IBICANWA ZIKORESHA  N’IBICANWA BYA BRIQUETTES KU BATURAJYE BATUYE NYAGATARE

IGIKORWA CYO GUTANGA IMBABURA ZIRONDEREZA IBICANWA ZIKORESHA N’IBICANWA BYA BRIQUETTES KU BATURAJYE BATUYE NYAGATARE

Mu Karere ka Nyagatare, Mu Mirenge 5 aho Save Generations Organization ifite ibikorwa habereye umuhango wo gutaha ibikorwa byakozwe na Save Generations Organization ibitewemo inkunga na FONERWA. Igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro cyatangirijwe mu Murenge wa Nyagatare, aho hafunguwe uruganda rukora Briquettes n’uruganda rukora imbabura za Cana rumwe, Mu rwego rwo gufasha umuturage wa Nyagatare kugabanya urugendo rurerure ajya gushaka ibicanwa, zikaba ari imbabura na Briquettes bizafasha umuturage kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi bikorwa bikaba byaratangijwe ku mugaragaro mu mirenge yose 5 ya Nyagatare aho Save Generations Organziation ikorera harimo Karangazi, Rwimiyaga, Mimuri, Tabagwe na Nyagatare.

Mu bikorwa byatashywe bikanafungurwa ku mugaragaro harimo uruganda rukora imbabura za cana rumwe muri buri murenge wavuzwe, ndetse nibirugize.

Save Generations Organization kandi yatanze n’ibigega by’amazi kuri buri ruganda muri buri murenge, mu rwego rwo korohereza abaturage no kubarinda gukora urugendo rurerure bajya gushaka amazi.

Muri uyu muhango Save Generations Organization wakoze ibi bikorwa yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo,

Umuhango kandi witabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye harimo:

Abayobozi b’akarere ka Nyagatare bari bayobowe na V/Mayor ushinzwe imibereho myiza, umuyobozi w’umurenge wa Nyagatare, n’abayobozi b’inzego zitandukanye muri buri murenge aho imihango yo gufungura ibikorwa yabereye.

Ikigo cy’igihugu FONERWA cyateye inkunga ibi bikorwa cyari gihagarariwe n’umukozi wayo waje ahagarariye Umuyobozi mukuru.

Imiryango irenga 300 iyobowe n’abagore bafite ubushobozi buke zahawe imbabura n’umufuka wa briquettes buri wese muri buri murenge. Icyo gikorwa kikaba gikomeje aho biteganijwe ko ingo 4000, zizahabwa imbabura na toni 36 zizahabwa imiryango itifashije kuruta indi.

Leave a Reply