Kugira amakuru ahagije birafasha. Umuryango Save Generations Organization (SGO) wishimiye kubagezaho nomero ya kabiri (2) y’ikinyamakuru “Tuganire ku buzima bw’imyororokere, “MY STORY, MY VOICE”, kigamije guha umwanya abangavu n’ingimbi bagasangiza bagenzi babo inkuru z’impinduka ku buzima bwabo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse no kwikorera ubuvugizi ku bibazo bikibugarije bibazitira mu kubona uburenganzira bwabo bwo kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere. kuri iyi nshuro abangavu n’ingimbi bari hagati y’imyaka 10-19 babashije guhabwa amakuru y’ukuri ku buzima bw’imyororokere na Save Generations Organization, barasangiza bagenzi babo amakuru ku kwezi k’umugore cg umukobwa, imihango ndetse n’isuku mu gihe cy’imihango. Bagaragaje ko abangavu, ingimbi ndetse n’urubyiruko muri rusange ko bashobora guhura n’ingorane zitandukanye mu gihe badafite ubumenyi bushingiye ku makuru nyayo. Muri iki kinyamakuru murasangamo inkuru z’abangavu n’ingimbi zitandukanye, zigamije kwigisha bagenzi babo no gukorera ubuvugizi ibibazo bikibugarije bishingiye ku buzima bwabo bw’imyororokere; harimo n’inyigisho zisoza zigaruka ku buvugizi ku bibazo by’abangavu n’ urubyiruko ndetse n’ubumenyi mugezwaho na muganga mu gice cyiswe “Haha ubwenge”.  Izi ni inkuru z’impinduka abangavu n’ingimbi bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Kamonyi na Gasabo mu bigo by’amashuri Save Generations Organization ikoreramo ibikorwa byayo byo kongerera ubumenyi abangavu n’ingimbi ku buzima bw’imyororokere, bifuje gusangiza bagenzi babo, abiga n’abatiga. MUNSI Y’AMAFOTO YEREKANA MAGAZINE KANDA KURI BUTO YA DOWNLOAD UBONE MAGAZINE KUBURYO BURAMBUYE, TURABASHIMIYE!

SGO- 2ND EDITION OF MY STORY – MY VOICE MAGAZINE Download

We believe that one story can change some one’s life, SAVE GENERATIONS ORGANIZATION funded by Kvinna Till Kvinna are proud to launch official the 2nd edition of the Magazine MY STORY MY VOICE – TUGANIRE KU BUZIMA BW’IMYOROROKERE translated as “Let’s talk about sexual reproductive health and rights”, the purpose of this magazine is to provides space to adolescents to share their stories of change & self advocate on their SRHR challenges. In this magazine you will find different interesting stories of adolescents and youth between 10-19 years Old and it ends with educative message called “HAHA UBWENGE” or Smart knowledge and also you will find the different recommendations of adolescents girls. Enjoy the magazine. 

 

MY STORY, MY VOICE MAGAZINE

Save Generations Organization (SGO) is pleased to present to you the magazine “Tuganire ku buzima bw’imyororokere” translated as “Let’s talk about sexual reproductive health and rights”, “MY STORY, MY VOICE “, which aims to encourage the culture of story sharing about SRHR among adolescents and youth and voicing out the issues that affect them on that matter. This gives to adolescents and youth the opportunity to share with their peers their stories of change in terms of knowledge, attitude and practices on SRHR, self-confidence, and positive masculinity for boys; and to advocate for their persisting issues that still limit them to exercise their SRH rights. Information is power. Therefore, adolescents and youth being equipped with the right information on SRHR and being able to share those right information to their peers, enable the adolescents and youth make informed choices and decisions over their bodies, and increase them power to claim their SRH rights. In this magazine you will find different stories of adolescents and youth, aimed at educating their peers and advocating for the issues that limit them to exercise their SRH Rights. This magazine contains different interesting topics on SRHR and it ends with educative message called “HAHA UBWENGE” or Smart knowledge.

IKINYARWANDA

Umuryango Save Generations Organizaton (SGO) wishimiye kubagezaho ikinyamakuru “Tuganire ku buzima bw’imyororokere, “MY STORY, MY VOICE”, kigamije guha umwanya abangavu n’ingimbi bagasangiza bagenzi babo inkuru z’impinduka ku buzima bwabo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwigirira ikizere ndetse n’imyitwarire myiza ya kigabo ku bahungu; ndetse no kwikorera ubuvugizi ku bibazo bikibugarije bibazitira mu kubona uburenganzira bwabo. Mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu hagati y’imyaka 10-19, hagaragaramo imihindagurikire y’umubiri, imyumvire ndetse n’imyitwarire idasanzwe. Ni igihe
abangavu, ingimbi ndetse n’urubyiruko muri rusange bashobora guhuriramo n’ingorane zitandukanye mu gihe batagize amahitamo ashingiye ku makuru nyayo. Kwigishwa ku buzima bw’imyororokere ni uburenganzira bw’abangavu n’ingimbi kuko bibafasha kwiyubakamo ikizere n’ubushobozi bibafasha gukora amahitamo meza no gufata
ibyemezo bikwiriye ku mibiri yabo. Muri iki kinyamakuru murasangamo inkuru z’abangavu n’ingimbi zitandukanye, zigamije kwigisha bagenzi babo no gukorera ubuvugizi ibibazo bikibugarije bishingiye ku
buzima bwabo bw’imyororokere; harimo n’inyigisho zisoza zigamije kwigisha urubyiruko mugezwaho na muganga muri “Haha ubwenge”.